Kandi Menahemu yari yatse abakomeye mu Bisirayeli b’abatunzi bose ifeza, umuntu wese muri bo yamwatse shekeli z’ifeza mirongo itanu, ngo azihe umwami wa Ashuri. Nuko umwami wa Ashuri arakimirana ntiyaguma muri icyo gihugu.
2 Abami 15:20
Imirongo ikikije uyu
15:19 Bukeye Puli umwami wa Ashuri atera igihugu. Menahemu ni ko guhongera Puli italanto z’ifeza igihumbi, kugira ngo amutize amaboko abone uko akomera mu bwami bwe.
15:20 Kandi Menahemu yari yatse abakomeye mu Bisirayeli b’abatunzi bose ifeza, umuntu wese muri bo yamwatse shekeli z’ifeza mirongo itanu, ngo azihe umwami wa Ashuri. Nuko umwami wa Ashuri arakimirana ntiyaguma muri icyo gihugu.
15:21 Nuko indi mirimo ya Menahemu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?