2 Abami 15:26

Ariko indi mirimo ya Pekahiya n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli.

Imirongo ikikije uyu

15:25 Bukeye Peka mwene Remaliya umutware we aramugomera, amwicana na Arugobu na Ariyeha i Samariya, mu nzu y’igihome yo mu rugo rw’ibwami. Yari kumwe n’Abanyagaleyadi mirongo itanu, nuko amaze kumwica yima mu cyimbo cye.

15:26 Ariko indi mirimo ya Pekahiya n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli.

15:27 Mu mwaka wa mirongo itanu n’ibiri wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Peka mwene Remaliya yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma.

Ubuhinduzi n’inkomoko