Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ba sekuruza bakoraga, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
2 Abami 15:9
Imirongo ikikije uyu
15:8 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Zekariya mwene Yerobowamu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara amezi atandatu ari ku ngoma.
15:9 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ba sekuruza bakoraga, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
15:10 Bukeye Shalumu mwene Yabeshi aramugomera, aramukubita amutsinda imbere ya rubanda, yima mu cyimbo cye.