Kandi icyotero cy’umuringa cyari imbere y’Uwiteka, agikura aho cyari kiri imbere y’inzu hagati y’icyotero n’inzu y’Uwiteka, agishyira iruhande rw’icyo gicaniro cye rwerekeye ikasikazi.
2 Abami 16:14
Imirongo ikikije uyu
16:13 Hejuru yacyo atambiraho igitambo cyoswa, atura ituro ry’ifu y’impeke, asukaho n’amaturo ye y’ibyokunywa, aminjagiraho amaraso y’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro.
16:14 Kandi icyotero cy’umuringa cyari imbere y’Uwiteka, agikura aho cyari kiri imbere y’inzu hagati y’icyotero n’inzu y’Uwiteka, agishyira iruhande rw’icyo gicaniro cye rwerekeye ikasikazi.
16:15 Nuko Umwami Ahazi ategeka Uriya umutambyi ati “Ku gicaniro kinini abe ari ho ujya utambira igitambo cyoswa cyo mu gitondo, uture ituro ry’ifu y’impeke rya nimugoroba, kandi n’igitambo cy’umwami cyoswa, n’ituro rye ry’ifu y’impeke, hamwe n’igitambo cyoswa cya rubanda rwose rwo mu gihugu, n’ituro ryabo ry’ifu y’impeke, n’amaturo yabo y’ibyokunywa, uminjagire amaraso yose y’igitambo cyoswa, n’ay’ikindi gitambo, ariko icyotero cy’umuringa kizabaho ku bwanjye, njye nkigishirizaho Imana inama.”