Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera.
2 Abami 17:40
Imirongo ikikije uyu
17:39 Ahubwo mujye mwubaha Uwiteka Imana yanyu, ni yo izabakiza amaboko y’abanzi banyu bose.”
17:40 Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera.
17:41 Nuko ayo mahanga yubahaga Uwiteka, ariko bagakorera n’ibishushanyo byabo bibajwe, n’abana babo n’abuzukuru babo bakomeza kugenza batyo. Uko ba sekuruza bagenzaga, na bo ni ko bagenza na bugingo ubu.