Ibyo byatewe n’uko Abisirayeli bari bacumuye ku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawo umwami wa Egiputa, bakubaha izindi mana,
2 Abami 17:7
Imirongo ikikije uyu
17:6 Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, n’i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y’Abamedi.
17:7 Ibyo byatewe n’uko Abisirayeli bari bacumuye ku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawo umwami wa Egiputa, bakubaha izindi mana,
17:8 bakagendera mu migenzo y’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho n’abami b’Abisirayeli.