Hashize imyaka itatu barahanesha. Haneshejwe mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya umwami w’Abisirayeli.
2 Abami 18:10
Imirongo ikikije uyu
18:9 Mu mwaka wa kane wo ku ngoma y’Umwami Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi wa Hoseya mwene Ela umwami w’Abisirayeli, Shalumaneseri umwami wa Ashuri yazamutse atera i Samariya, arahagota.
18:10 Hashize imyaka itatu barahanesha. Haneshejwe mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya umwami w’Abisirayeli.
18:11 Umwami wa Ashuri aherako ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri, abatuza i Hala n’i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y’Abamedi,