2 Abami 18:32

ngo kugeza ubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye n’icyanyu, kirimo ingano na vino n’imitsima n’inzabibu, n’igihugu kirimo amavuta y’imyelayo n’ubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama. Nuko mwe kumvira Hezekiya nabashukashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’

Imirongo ikikije uyu

18:31 Mwe kumvira Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri adutumye ngo mwuzure na we, musohoke mumusange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n’uko anywa amazi yo mu iriba rye,

18:32 ngo kugeza ubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye n’icyanyu, kirimo ingano na vino n’imitsima n’inzabibu, n’igihugu kirimo amavuta y’imyelayo n’ubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama. Nuko mwe kumvira Hezekiya nabashukashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’

18:33 Mbese hari indi mana mu mana z’abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y’umwami wa Ashuri?

Ubuhinduzi n’inkomoko