Ngo ni nde watonganije ukamutuka? Uwo wakanitse ukamureba igitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli.
2 Abami 19:22
Imirongo ikikije uyu
19:21 Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ngo ‘Umukobwa w’inkumi w’i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w’i Yerusalemu akujungurije umutwe.
19:22 Ngo ni nde watonganije ukamutuka? Uwo wakanitse ukamureba igitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli.
19:23 Watukiye Uwiteka mu ntumwa zawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy’amagare yanjye y’intambara, ngeze mu mpinga z’imisozi, mu mirenge yo hagati ya Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire, n’imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuru ryaho ryo mu ishyamba hagati, mu isambu yaho yera.