2 Abami 2:15

Maze ba bana b’abahanuzi b’i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.” Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubita imbere.

Imirongo ikikije uyu

2:14 Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka.

2:15 Maze ba bana b’abahanuzi b’i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.” Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubita imbere.

2:16 Baramubwira bati “Abagaragu bawe turi kumwe n’abagabo bakomeye mirongo itanu, none turakwinginze reka bajye gushaka shobuja, ahari umwuka w’Uwiteka yaba yamuteruye akamujugunya ku musozi muremure, cyangwa mu kibaya.”Aravuga ati “Oya, ntimubohereze.”

Ubuhinduzi n’inkomoko