Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse.
2 Abami 20:13
Imirongo ikikije uyu
20:12 Icyo gihe Berodaki Baladani mwene Baladani umwami w’i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n’amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye.
20:13 Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse.
20:14 Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubaza ati “Ba bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy’i Babuloni.”