Hezekiya abaza Yesaya ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko Uwiteka azamvura, kandi ko nzazamuka nkajya mu nzu y’Uwiteka ku munsi wa gatatu?”
2 Abami 20:8
Imirongo ikikije uyu
20:7 Yesaya arongera aravuga ati “Nimuzane umubumbe w’imbuto z’umutini.” Barawuzana bawushyira ku kirashi yari arwaye, aherako arakira.
20:8 Hezekiya abaza Yesaya ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko Uwiteka azamvura, kandi ko nzazamuka nkajya mu nzu y’Uwiteka ku munsi wa gatatu?”
20:9 Yesaya aramusubiza ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. Urashaka ko igicucu kijya imbere intambwe cumi, cyangwa ko gisubira inyuma intambwe cumi?”