Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n’abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n’ikivume ukicisha bugufi imbere y’Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze.
2 Abami 22:19
Imirongo ikikije uyu
22:18 Ariko umwami w’Abayuda wabatumye kumbaza, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:
22:19 Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n’abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n’ikivume ukicisha bugufi imbere y’Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze.
22:20 Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.’ ” Baherako baraza babitekerereza umwami.