2 Abami 23:13

Kandi ingoro zari ziteganye n’i Yerusalemu, zari iburyo bw’umusozi w’irimbukiro, izo Salomo umwami wa Isirayeli yubakiye Ashitoreti ikizira cy’Abasidoni, na Kemoshi ikizira cy’Abamowabu, na Milikomu ikizira cy’Abamoni, umwami arabyangiza.

Imirongo ikikije uyu

23:12 Kandi ibicaniro byari hejuru y’inzu ya Ahazi yo hejuru, ibyo abami b’Abayuda bari barubatse, n’ibyo Manase yari yarubatse mu bikari byombi by’inzu y’Uwiteka, na byo umwami arabisenya. Amaze kubimenagura abikurayo, umukungugu wabyo awujugunya mu kagezi kitwa Kidironi.

23:13 Kandi ingoro zari ziteganye n’i Yerusalemu, zari iburyo bw’umusozi w’irimbukiro, izo Salomo umwami wa Isirayeli yubakiye Ashitoreti ikizira cy’Abasidoni, na Kemoshi ikizira cy’Abamowabu, na Milikomu ikizira cy’Abamoni, umwami arabyangiza.

23:14 Avunagura inkingi, atema ibishushanyo bya Ashera, kandi aho byabaga ahuzuza amagufwa y’abantu.

Ubuhinduzi n’inkomoko