Ku ngoma ya Yosiya, Farawo Neko umwami wa Egiputa arazamuka atera umwami wa Ashuri ku ruzi Ufurate. Umwami Yosiya na we atera Farawo, ariko Farawo amutsinda i Megido.
2 Abami 23:29
Imirongo ikikije uyu
23:28 Ariko indi mirimo ya Yosiya n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?
23:29 Ku ngoma ya Yosiya, Farawo Neko umwami wa Egiputa arazamuka atera umwami wa Ashuri ku ruzi Ufurate. Umwami Yosiya na we atera Farawo, ariko Farawo amutsinda i Megido.
23:30 Abagaragu be bakura intumbi ye i Megido, bayishyira mu igare ry’intambara bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu mva ye. Abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimikisha amavuta bamugira umwami, yima ingoma ya se.