Kandi inkingi z’imiringa zari mu nzu y’Uwiteka n’ibitereko n’igikarabiro kidendeje cy’umuringa cyari mu nzu y’Uwiteka, Abakaludaya barabimenagura, bajyana imiringa yabyo i Babuloni.
2 Abami 25:13
Imirongo ikikije uyu
25:12 Ariko uwo mutware w’abarinzi ahasiga abantu baho b’abatindi hanyuma y’abandi, kujya bicira inzabibu bagahinga.
25:13 Kandi inkingi z’imiringa zari mu nzu y’Uwiteka n’ibitereko n’igikarabiro kidendeje cy’umuringa cyari mu nzu y’Uwiteka, Abakaludaya barabimenagura, bajyana imiringa yabyo i Babuloni.
25:14 Bajyana n’ibibindi n’ibyuma byo kuyora ivu, n’ibifashi n’indosho n’ibintu by’imiringa bakoreshaga byose, n’ibyotero n’ibyungu.