Abantu bose, aboroheje n’abakomeye n’abatware b’ingabo, baherako barahaguruka bajya Egiputa kuko batinye Abakaludaya.
2 Abami 25:26
Imirongo ikikije uyu
25:25 Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma araza azanye n’abantu cumi, bica Gedaliya n’Abayuda n’Abakaludaya bari kumwe na we i Misipa.
25:26 Abantu bose, aboroheje n’abakomeye n’abatware b’ingabo, baherako barahaguruka bajya Egiputa kuko batinye Abakaludaya.
25:27 Mu mwaka wa mirongo itanu n’irindwi Yehoyakini umwami w’Abayuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n’abiri ku munsi wa makumyabiri n’irindwi wako, Evili Merodaki umwami w’i Babuloni mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w’Abayuda icyubahiro amuvana mu nzu y’imbohe. Ubwo hari mu mwaka yimyemo.