2 Abami 25:3

Ku munsi wa cyenda wo mu kwezi kwa kane inzara yabaye nyinshi muri uwo murwa, abantu bo muri icyo gihugu babura ibyokurya.

Imirongo ikikije uyu

25:2 Nuko bagota uwo murwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe ku ngoma y’umwami Sedekiya.

25:3 Ku munsi wa cyenda wo mu kwezi kwa kane inzara yabaye nyinshi muri uwo murwa, abantu bo muri icyo gihugu babura ibyokurya.

25:4 Hanyuma Abakaludaya baca icyuho mu nkike y’umurwa, ingabo zo muri wo zose zirahunga iryo joro, zica mu nzira yo mu irembo ryo hagati y’inkike zihereranye n’umurima w’umwami. Kandi Abakaludaya bari bagose umurwa impande zose, umwami na we aca mu nzira ya Araba.

Ubuhinduzi n’inkomoko