Hanyuma agarukana n’abantu be bose kuri uwo muntu w’Imana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano y’umugaragu wawe.”
2 Abami 5:15
Imirongo ikikije uyu
5:14 Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nk’uko uwo muntu w’Imana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, arahumanuka.
5:15 Hanyuma agarukana n’abantu be bose kuri uwo muntu w’Imana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano y’umugaragu wawe.”
5:16 Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire. Aramugomēra kugira ngo abyende ariko undi aranga.