Nāmani ati “Ubwo utabyemeye, ndakwinginze uhe umugaragu wawe imitwaro y’ibitaka ihetswe n’inyumbu ebyiri, kuko uhereye none nta zindi mana umugaragu wawe nzatambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine.
2 Abami 5:17
Imirongo ikikije uyu
5:16 Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire. Aramugomēra kugira ngo abyende ariko undi aranga.
5:17 Nāmani ati “Ubwo utabyemeye, ndakwinginze uhe umugaragu wawe imitwaro y’ibitaka ihetswe n’inyumbu ebyiri, kuko uhereye none nta zindi mana umugaragu wawe nzatambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine.
5:18 Ariko Uwiteka ajye ababarira umugaragu we uyu muhango. Databuja iyo agiye mu ngoro ya Rimoni kuyiramya yegamye ku kuboko kwanjye, maze nkunama mu ngoro ya Rimoni, iyo nunamye muri iyo ngoro ya Rimoni, Uwiteka ajye abibabarira umugaragu we.”