Nuko Gehazi akurikira Nāmani. Nāmani abonye umukurikiye yiruka, ava mu igare rye aramusanganira, aramubaza ati “Ni amahoro?”
2 Abami 5:21
Imirongo ikikije uyu
5:20 Ariko Gehazi umugaragu wa Elisa umuntu w’Imana aribwira ati “Ko databuja yagiriye Nāmani uwo w’Umusiriya ubuntu ntiyakire ituro yamutuye, ndahiye Uwiteka Imana nzima, ndiruka mufate ngire icyo mwiyakira.”
5:21 Nuko Gehazi akurikira Nāmani. Nāmani abonye umukurikiye yiruka, ava mu igare rye aramusanganira, aramubaza ati “Ni amahoro?”
5:22 Na we ati “Ni amahoro.” Databuja arantumye ngo aka kanya haje abahungu babiri b’abana b’abahanuzi baturutse mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu: ngo arakwinginze ubamuhere italanto y’ifeza n’imyambaro yo gukuranwa ibiri.