2 Abami 8:2

Nuko umugore arahaguruka abigenza atyo, akurikije ijambo ry’uwo muntu w’Imana, ajyana n’abo mu nzu ye asuhukira mu gihugu cy’Abafilisitiya, amarayo imyaka irindwi.

Imirongo ikikije uyu

8:1 Kandi Elisa yari yarabwiye wa mugore yazuriraga umwana, ati “Hagurukana n’abo mu nzu yawe, ugende usuhukire aho uzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu.”

8:2 Nuko umugore arahaguruka abigenza atyo, akurikije ijambo ry’uwo muntu w’Imana, ajyana n’abo mu nzu ye asuhukira mu gihugu cy’Abafilisitiya, amarayo imyaka irindwi.

8:3 Iyo myaka irindwi ishize, uwo mugore arasuhukuruka ava mu gihugu cy’Abafilisitiya, araza atakambira umwami ku bw’urugo rwe n’igikingi cye.

Ubuhinduzi n’inkomoko