Bukeye Ahaziya atabarana na Yehoramu mwene Ahabu, batera Hazayeli umwami w’i Siriya, barwanira i Ramoti Galeyadi. Abasiriya bakomeretsa Yehoramu.
2 Abami 8:28
Imirongo ikikije uyu
8:27 Yagendanaga ingeso z’ab’inzu ya Ahabu, agakora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenzaga, kuko yari umukwe wa Ahabu.
8:28 Bukeye Ahaziya atabarana na Yehoramu mwene Ahabu, batera Hazayeli umwami w’i Siriya, barwanira i Ramoti Galeyadi. Abasiriya bakomeretsa Yehoramu.
8:29 Nuko Umwami Yehoramu aratabaruka, ajya i Yezerēli kurwarirayo ngo akire ibisare yakomerekejwe n’Abasiriya, ubwo yarwaniraga i Rama na Hazayeli umwami w’i Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda, aramanuka ajya i Yezerēli gusura Yehoramu mwene Ahabu, kuko yari arwaye.