2 Abami 8:9

Nuko Hazayeli ajya kumusanganira ajyanye amaturo y’ikintu cyose cyiza cyo muri Damasiko: byari imitwaro ihetswe n’ingamiya mirongo ine. Bahuye ahagarara imbere ye aramubwira ati “Umwana wawe Benihadadi umwami w’i Siriya, akuntumyeho ngo mbese aho azakira iyi ndwara?”

Imirongo ikikije uyu

8:8 Umwami abwira Hazayeli ati “Jyana ituro uhure n’umuntu w’Imana, umubarizemo Uwiteka uti ‘Mbese aho azakira iyi ndwara?’ ”

8:9 Nuko Hazayeli ajya kumusanganira ajyanye amaturo y’ikintu cyose cyiza cyo muri Damasiko: byari imitwaro ihetswe n’ingamiya mirongo ine. Bahuye ahagarara imbere ye aramubwira ati “Umwana wawe Benihadadi umwami w’i Siriya, akuntumyeho ngo mbese aho azakira iyi ndwara?”

8:10 Elisa aramusubiza ati “Genda umubwire uti ‘Gukira ko uzakira’, ariko rero Uwiteka anyeretse ko azapfa.”

Ubuhinduzi n’inkomoko