Yehoramu aherako aravuga ati “Nimutunganye igare ryanjye.” Nuko bararitunganya. Maze Yehoramu umwami w’Abisirayeli na Ahaziya umwami w’Abayuda barasohoka baragenda, umwe ajya mu igare rye n’undi mu rye bajya gusanganira Yehu, bahurira na we mu gikingi cya Naboti w’i Yezerēli.
2 Abami 9:21
Imirongo ikikije uyu
9:20 Wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse. Ariko uwo muntu uburyo agenza igare rye burasa n’ingendo ya Yehu mwene Nimushi, kuko arigenza aryihutisha.”
9:21 Yehoramu aherako aravuga ati “Nimutunganye igare ryanjye.” Nuko bararitunganya. Maze Yehoramu umwami w’Abisirayeli na Ahaziya umwami w’Abayuda barasohoka baragenda, umwe ajya mu igare rye n’undi mu rye bajya gusanganira Yehu, bahurira na we mu gikingi cya Naboti w’i Yezerēli.
9:22 Nuko Yehoramu abonye Yehu aramubaza ati “Ni amahoro Yehu?” Aramusubiza ati “Mahoro ki, ubusambanyi n’uburozi bwa nyoko Yezebeli butagira akagero bukiri aho?”