Yehu aherako abwira Bidukari umutware we ati “Muterure umujugunye muri cya gikingi cya Naboti w’i Yezerēli. Wibuke yuko ubwo jyewe nawe twagenderaga ku mafarashi twembi dukurikiye se Ahabu, Uwiteka yamushyizeho iki gihano akavuga ati
2 Abami 9:25
Imirongo ikikije uyu
9:24 Nuko Yehu afora umuheto we, arinjiza arasa Yehoramu mu gihumbi, umwambi usohoka mu mutima agwa mu igare rye.
9:25 Yehu aherako abwira Bidukari umutware we ati “Muterure umujugunye muri cya gikingi cya Naboti w’i Yezerēli. Wibuke yuko ubwo jyewe nawe twagenderaga ku mafarashi twembi dukurikiye se Ahabu, Uwiteka yamushyizeho iki gihano akavuga ati
9:26 ‘Ni ukuri ejo nabonye amaraso ya Naboti n’ay’abana be, ni ko Uwiteka yavuze’. Kandi ati ‘Nzakwiturira muri iki gikingi, ni ko Uwiteka yavuze.’ Nuko rero muterure umujugunye muri icyo gikingi, nk’uko Uwiteka yavuze.”