Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n’ubuhanga ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye,
2 Ibyo Ku Ngoma 1:11
Imirongo ikikije uyu
1:10 Nuko rero none ndagusaba kumpa ubwenge n’ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batyo?”
1:11 Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n’ubuhanga ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye,
1:12 ubwenge n’ubuhanga urabihawe kandi nzaguha n’ubutunzi n’ibintu n’icyubahiro, bitigeze kubonwa n’umwami n’umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye n’ibyawe.”