Salomo ategeka Abisirayeli bose, abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abacamanza n’ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza.
2 Ibyo Ku Ngoma 1:2
Imirongo ikikije uyu
1:1 Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuza cyane.
1:2 Salomo ategeka Abisirayeli bose, abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abacamanza n’ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza.
1:3 Nuko Salomo ajyana n’iteraniro ryose bajya ku kanunga k’i Gibeyoni, kuko aho ari ho ihema ry’ibonaniro ry’Imana ryabaga, iryo Mose umugaragu w’Uwiteka yakoreye mu butayu.