2 Ibyo Ku Ngoma 10:17

Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y’i Buyuda, bo batwarwaga na Rehobowamu.

Imirongo ikikije uyu

10:16 Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, abantu basubiza umwami bati “Ni mugabane ki dufite kuri Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi. Nimusubire mu mahema yanyu yemwe Bisirayeli mwese. None Dawidi urimenyera ibyawe n’umuryango wawe.” Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo zabo.

10:17 Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y’i Buyuda, bo batwarwaga na Rehobowamu.

10:18 Bukeye Rehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise ahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu.

Ubuhinduzi n’inkomoko