Rehobowamu atanga Abiya mwene Māka ngo abe umutware mukuru muri bene se, kuko yashakaga ko azaba umwami.
2 Ibyo Ku Ngoma 11:22
Imirongo ikikije uyu
11:21 Kandi Rehobowamu akunda Māka umukobwa wa Abusalomu kumurutisha abagore be bose n’inshoreke ze, (kuko yorongoye abagore cumi n’umunani akagira n’inshoreke mirongo itandatu, abyara abana b’abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu).
11:22 Rehobowamu atanga Abiya mwene Māka ngo abe umutware mukuru muri bene se, kuko yashakaga ko azaba umwami.
11:23 Maze agira ubwenge atataniriza abana be b’abahungu mu bihugu byose by’i Buyuda, n’i Bubenyamini mu midugudu yose igoswe n’inkike, akajya abagerera igerero ry’ibyokurya byinshi kandi abashakira n’abagore benshi.