2 Ibyo Ku Ngoma 12:14

Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka.

Imirongo ikikije uyu

12:13 Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, umurwa Uwiteka yatoranije mu midugudu yo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w’Umwamonikazi.

12:14 Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka.

12:15 Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje n’iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by’umuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bw’ibitabo byandikwagamo amazina y’abavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.

Ubuhinduzi n’inkomoko