2 Ibyo Ku Ngoma 13:10

“Ariko twebweho Uwiteka ni we Mana yacu, ntitwamutaye kandi dufite abatambyi bene Aroni bakorera Uwiteka imirimo yabo, n’Abalewi na bo bamukorera iyabo mirimo,

Imirongo ikikije uyu

13:9 Mbese ntimwirukanye abatambyi b’Uwiteka bene Aroni n’Abalewi, mukishakira abatambyi nk’uko abantu bo mu bindi bihugu bagenza? Maze umuntu uje kwigira umutambyi wese akazana ikimasa n’amapfizi y’intama arindwi, uwo akaba umutambyi w’ibitari imana.

13:10 “Ariko twebweho Uwiteka ni we Mana yacu, ntitwamutaye kandi dufite abatambyi bene Aroni bakorera Uwiteka imirimo yabo, n’Abalewi na bo bamukorera iyabo mirimo,

13:11 bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumura neza mu gitondo na nimugoroba, bagashyiraho urugeregere rw’imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho n’igitereko cy’izahabu cy’amatabaza n’amatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko y’Uwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye.

Ubuhinduzi n’inkomoko