2 Ibyo Ku Ngoma 14:11

Nuko Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n’Abayuda, Abanyetiyopiya baherako barahunga.

Imirongo ikikije uyu

14:10 Maze Asa atakambira Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n’umuntu.”

14:11 Nuko Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n’Abayuda, Abanyetiyopiya baherako barahunga.

14:12 Maze Asa n’abari kumwe na we barabakurikirana babageza i Gerari, mu Banyetiyopiya hapfamo benshi cyane bituma batabasha kwiyungana, kuko barimburiwe imbere y’Uwiteka n’ingabo ze. Abayuda banyaga iminyago myinshi.

Ubuhinduzi n’inkomoko