2 Ibyo Ku Ngoma 15:16

Kandi Māka nyina w’Umwami Asa, umwami amwirukana mu bugabekazi kuko yari aremesheje igishushanyo cy’ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, aragihondagura, agitwikira ku kagezi ka Kidironi.

Imirongo ikikije uyu

15:15 Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n’imitima yabo yose, bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumure impande zose.

15:16 Kandi Māka nyina w’Umwami Asa, umwami amwirukana mu bugabekazi kuko yari aremesheje igishushanyo cy’ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, aragihondagura, agitwikira ku kagezi ka Kidironi.

15:17 Ariko ingoro ntizakurwaho mu Bwisirayeli, icyakora umutima wa Asa wari utunganye iminsi ye yose.

Ubuhinduzi n’inkomoko