Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwa umutambyi wigisha, badafite n’amategeko.
2 Ibyo Ku Ngoma 15:3
Imirongo ikikije uyu
15:2 ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata.
15:3 Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwa umutambyi wigisha, badafite n’amategeko.
15:4 Ariko ibyago bibagezeho bahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli, barayishaka barayibona.