Nuko Asa yumvise ayo magambo, yumva n’ayo umuhanuzi Odedi yahanuye arakomera, akura ibizira mu gihugu cyose cy’i Buyuda n’i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy’Uwiteka cyari imbere y’ibaraza ry’Uwiteka.
2 Ibyo Ku Ngoma 15:8
Imirongo ikikije uyu
15:7 Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.”
15:8 Nuko Asa yumvise ayo magambo, yumva n’ayo umuhanuzi Odedi yahanuye arakomera, akura ibizira mu gihugu cyose cy’i Buyuda n’i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy’Uwiteka cyari imbere y’ibaraza ry’Uwiteka.
15:9 Bukeye ateranya Abayuda n’Ababenyamini bose n’abaturanaga na bo, baturutse mu gihugu cya Efurayimu no mu cy’Abamanase no mu cy’Abasimeyoni, kuko benshi bamukeje baturuka mu Bwisirayeli, babonye yuko Uwiteka Imana ye iri kumwe na we.