Uwiteka ateza ubwoba abami b’ibihugu bihereranye n’i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati.
2 Ibyo Ku Ngoma 17:10
Imirongo ikikije uyu
17:9 Abo bigisha mu Buyuda bafite igitabo cy’amategeko y’Uwiteka, bagenda imidugudu y’i Buyuda yose bigisha abantu.
17:10 Uwiteka ateza ubwoba abami b’ibihugu bihereranye n’i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati.
17:11 Abafilisitiya bamwe bazanira Yehoshafati amaturo n’ifeza z’ikoro, Abarabu bamurabukira amatungo y’amapfizi y’intama ibihumbi birindwi na magana arindwi, n’amasekurume y’ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.