2 Ibyo Ku Ngoma 18:3

Ahabu umwami w’Abisirayeli abaza Yehoshafati umwami w’Abayuda ati “Mbese ntitwatabarana i Ramoti y’i Galeyadi?” Aramusubiza ati “Ndi umuntu umwe nawe, ingabo zanjye n’ingabo zawe ni kimwe, tuzatabarana muri iyo ntambara.”

Imirongo ikikije uyu

18:2 Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n’abantu bari kumwe na we inka n’intama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti y’i Galeyadi.

18:3 Ahabu umwami w’Abisirayeli abaza Yehoshafati umwami w’Abayuda ati “Mbese ntitwatabarana i Ramoti y’i Galeyadi?” Aramusubiza ati “Ndi umuntu umwe nawe, ingabo zanjye n’ingabo zawe ni kimwe, tuzatabarana muri iyo ntambara.”

18:4 Yehoshafati arongera abwira umwami w’Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama.”

Ubuhinduzi n’inkomoko