2 Ibyo Ku Ngoma 18:30

Kandi ubwo umwami w’i Siriya yari yarategetse abatware b’amagare ye ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w’Abisirayeli wenyine.”

Imirongo ikikije uyu

18:29 Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y’ubwami.” Nuko umwami w’Abisirayeli ariyoberanya bajya ku rugamba.

18:30 Kandi ubwo umwami w’i Siriya yari yarategetse abatware b’amagare ye ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w’Abisirayeli wenyine.”

18:31 Nuko abatware b’amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w’Abisirayeli.” Ni cyo cyatumye bakebereza aho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka Uwiteka aramutabara, Imana ibatera kumuvaho.

Ubuhinduzi n’inkomoko