Nuko umwami w’Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”
2 Ibyo Ku Ngoma 18:8
Imirongo ikikije uyu
18:7 Umwami w’Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo tubasha kugishisha inama z’Uwiteka. Ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi bisa. Uwo ni Mikaya mwene Imula.” Yehoshafati aravuga ati “Mwami, wivuga utyo.”
18:8 Nuko umwami w’Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”
18:9 Kandi umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda bari bicaye ku ntebe z’ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y’ubwami, bari mu muharuro ku karubanda i Samariya. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo.