Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufite umutima utunganye.
2 Ibyo Ku Ngoma 19:9
Imirongo ikikije uyu
19:8 Kandi i Yerusalemu ni ho Yehoshafati yashyize bamwe b’Abalewi n’abatambyi, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli ngo bajye baca imanza z’iby’Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa. Nuko basubira i Yerusalemu.
19:9 Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufite umutima utunganye.
19:10 Kandi bene wanyu batura mu midugudu yabo, nibabazanira imanza zose z’ubwicanyi cyangwa z’iby’itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugura ngo batagibwaho n’urubanza ku Uwiteka, uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n’urubanza.