2 Ibyo Ku Ngoma 2:6

Nuko none unyoherereze umugabo w’umuhanga, uzi gukora iby’izahabu n’ifeza n’imiringa n’ibyuma, n’imyenda y’imihengeri n’iya kamurari n’iy’imikara ya kabayonga, kandi uzi gukeba amabara y’uburyo bwose, kugira ngo abane n’abagabo b’abahanga turi kumwe i Buyuda n’i Yerusalemu, abo umukambwe wanjye Dawidi yatoye.

Imirongo ikikije uyu

2:5 Ariko ni nde ubasha kuyubakira inzu, ubwo ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi itarikwirwamo? Mbese nkanjye ndi nde wo kuyubakira inzu yo kuyoserezamo imibavu imbere?

2:6 Nuko none unyoherereze umugabo w’umuhanga, uzi gukora iby’izahabu n’ifeza n’imiringa n’ibyuma, n’imyenda y’imihengeri n’iya kamurari n’iy’imikara ya kabayonga, kandi uzi gukeba amabara y’uburyo bwose, kugira ngo abane n’abagabo b’abahanga turi kumwe i Buyuda n’i Yerusalemu, abo umukambwe wanjye Dawidi yatoye.

2:7 Kandi unyoherereze imyerezi n’imiberoshi, n’ibiti bisa n’imisagavu by’i Lebanoni, kuko nzi yuko abagaragu bawe ari abahanga bo gutsinda ibiti i Lebanoni, kandi abagaragu banjye bazakorana n’abagaragu bawe,

Ubuhinduzi n’inkomoko