2 Ibyo Ku Ngoma 20:17

Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n’ab’i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ”

Imirongo ikikije uyu

20:16 Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka ahaterera hajya i Sise, muzabasanga aho ikibaya giherera mu butayu bw’i Yeruweli.

20:17 Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n’ab’i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ”

20:18 Maze Yehoshafati yubika amaso hasi, Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bikubita hasi imbere y’Uwiteka baramuramya.

Ubuhinduzi n’inkomoko