Abalewi bo muri bene Kohati n’abo mu Bakōra, bahagurutswa no guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli n’ijwi rirenga cyane.
2 Ibyo Ku Ngoma 20:19
Imirongo ikikije uyu
20:18 Maze Yehoshafati yubika amaso hasi, Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bikubita hasi imbere y’Uwiteka baramuramya.
20:19 Abalewi bo muri bene Kohati n’abo mu Bakōra, bahagurutswa no guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli n’ijwi rirenga cyane.
20:20 Bukeye bwaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayu bw’i Tekowa. Bagisohoka Yehoshafati arahagarara aravuga ati “Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n’abahanuzi bayo mubone kugubwa neza.”