Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n’ubu.
2 Ibyo Ku Ngoma 20:26
Imirongo ikikije uyu
20:25 Maze Yehoshafati n’ingabo ze bagiye kubanyaga, intumbi bazisangana iby’ubutunzi bwinshi n’iby’umurimbo by’igiciro cyinshi bīcūje ubwabo, byari byinshi cyane bituma batabasha kubimara, bamara iminsi itatu bakinyaga iminyago kuko yari myinshi.
20:26 Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n’ubu.
20:27 Abayuda n’ab’i Yerusalemu baherako basubirayo uko banganaga Yehoshafati abagiye imbere, basubira i Yerusalemu banezerewe kuko Uwiteka yabahaye kwishima hejuru y’ababisha babo.