Ariko Yehoshabeyati umukobwa w’umwami yiba Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bana b’umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n’umurezi we mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeyati umukobwa w’Umwami Yoramu muka Yehoyada w’umutambyi, mushiki wa Ahaziya, amuhisha Ataliya ntiyamubona ngo amwice.
2 Ibyo Ku Ngoma 22:11
Imirongo ikikije uyu
22:10 Bukeye Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka arimbura urubyaro rwose rw’umwami w’inzu y’Abayuda.
22:11 Ariko Yehoshabeyati umukobwa w’umwami yiba Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bana b’umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n’umurezi we mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeyati umukobwa w’Umwami Yoramu muka Yehoyada w’umutambyi, mushiki wa Ahaziya, amuhisha Ataliya ntiyamubona ngo amwice.
22:12 Abana na bo imyaka itandatu ahishwe mu nzu y’Imana. Kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.