Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Ataliya umukobwa wa Omuri.
2 Ibyo Ku Ngoma 22:2
Imirongo ikikije uyu
22:1 Abaturage b’i Yerusalemu bimika Ahaziya umwana we w’umuhererezi aba umwami mu cyimbo cye, kuko bakuru be bose bari barishwe n’umutwe w’ingabo zazanye n’Abarabu mu rugerero. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda arima.
22:2 Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Ataliya umukobwa wa Omuri.
22:3 Na we agendana ingeso nk’iz’ab’inzu ya Ahabu, kuko nyina yamugiraga inama yo gukora ibibi.