Yehoramu asubira i Yezerēli ajya kwiyomoza inguma bari bamukomerekeje i Rama, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w’i Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yehoramu umwami w’Abayuda amanurwa no gusura Yehoramu mwene Ahabu i Yezerēli, kuko yari arwaye.
2 Ibyo Ku Ngoma 22:6
Imirongo ikikije uyu
22:5 Nuko akurikiza inama zabo, atabarana na Yehoramu mwene Ahabu umwami w’Abisirayeli, batera Hazayeli umwami w’i Siriya i Ramoti y’i Galeyadi, Abasiriya bakomeretsa Yehoramu uruguma.
22:6 Yehoramu asubira i Yezerēli ajya kwiyomoza inguma bari bamukomerekeje i Rama, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w’i Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yehoramu umwami w’Abayuda amanurwa no gusura Yehoramu mwene Ahabu i Yezerēli, kuko yari arwaye.
22:7 Kandi kurimbuka kwa Ahaziya kwaturutse ku Mana kuko yagiye kwa Yehoramu, agezeyo atabarana na Yehoramu batera Yehu mwene Nimushi, uwo Uwiteka yimikishirije amavuta kumaraho inzu ya Ahabu.