Nuko ashyiraho abantu bose, umuntu wese afite intwaro ye yo kurwanisha mu ntoki, uhereye ku ruhande rw’iburyo rw’inzu ukageza ku rw’ibumoso rwayo, bugufi bw’icyotero n’inzu aho umwami yari ari, bamukikije impande zose.
2 Ibyo Ku Ngoma 23:10
Imirongo ikikije uyu
23:9 Maze Yehoyada w’umutambyi aha abatware b’amagana amacumu n’ingabo ntoya n’inini, byari iby’Umwami Dawidi bikaba mu nzu y’Imana.
23:10 Nuko ashyiraho abantu bose, umuntu wese afite intwaro ye yo kurwanisha mu ntoki, uhereye ku ruhande rw’iburyo rw’inzu ukageza ku rw’ibumoso rwayo, bugufi bw’icyotero n’inzu aho umwami yari ari, bamukikije impande zose.
23:11 Maze basohora umwana w’umwami bamwambika ikamba ry’ubwami, bamuha n’umuhamya bamugira umwami. Yehoyada n’abahungu be bamusukaho amavuta baravuga bati “Umwami aragahoraho!”