2 Ibyo Ku Ngoma 23:7

Kandi Abalewi bazakikize umwami impande zose, umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki, uzinjira muri iyo nzu wese azicwe. Mujye mushagara umwami uko asohotse n’uko yinjiye.”

Imirongo ikikije uyu

23:6 Ariko ntihazagire uwinjira mu nzu y’Uwiteka, keretse abatambyi n’abo mu Balewi bafashe igihe. Abo ni bo bazinjira kuko bejejwe, ariko abantu bose bazitondere itegeko ry’Uwiteka.

23:7 Kandi Abalewi bazakikize umwami impande zose, umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki, uzinjira muri iyo nzu wese azicwe. Mujye mushagara umwami uko asohotse n’uko yinjiye.”

23:8 Nuko Abalewi n’Abayuda bose babigenza uko Yehoyada w’umutambyi yabitegetse byose, baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku isabato hamwe n’abagicyuye ku isabato, kuko Yehoyada w’umutambyi atasezereye abanyagihe.

Ubuhinduzi n’inkomoko